Cart Total Items (0)

Cart

Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwaga umukino ukomeye wa shampiyona wahuzaga ikipe ya APR FC yakiragamo ikipe ya Al Merrikh, ni umukino warutegerejwe na benshi dore ko warufite kinini uvuze ku mpande zombi.

Ni umukino ikipe ya APR FC yagiye gukina ifite inyota yo kuwutsinda nubwo yagiye ihura n’imyanzuro itishimiwe na buri umwe wakurikiraga uyu mukino.

Ikipe ya APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda ari nako yiga amayeri yo mu kibuga ngo yitware neza, hari nkaho Mugisha Gilbert wakinaga ku ruhande rw’iburyo yaguranye umwanya na Djibril Ouattra wanyuraga i bumoso, mu gihe william Togui nawe yagarukaga kwaka imipira bikomeza guha amahirwe iyi kipe mu gice cy’ubusatirizi.

APR FC yakomeje kubona amahirwemenshi atandukanye aho Memel Dao yateye ishoti mu rubuga rw’amahina rigarurwa n’umukinnyi wa AL Merrik ariko ntihasifurwa ko uwo mukinnyi yakoze umupira n’akaboko.

Igice cya kabiri, APR FC yagarutse mu mukino ari nshya, abakinnyi bari kubaka umukino ugaragarira buri wese, aho ku munota wa 60′ William Togui yahaye umupira Djibril Ouattra awuteye unyura iruhande rw’izamu gato.

Ku munota wa 72′ Niyomugabo Claude yatanze umupira mwiza kuri Djibril Ouattra awuteye n’umutwe uyura iruhande rw’izamu, ari nako impande z’ikipe ya APR FC zakomeje gushyira igitutu kuri ba myugariro ba AL Merrikh.

Umutoza wa APR FC yaje gusimbuza mu bu buryo bwo kongerera imbaraga iyi kipe mu gice cy’ubusatirizi Yussif Dauda na Denis omedi binjira mu kibuga.

Mu minota mike Denis Omedi akinjira mu kibuga yahushije uburyo bwiza ku mupira yarahawe na SSekiganda Ronald Ateye ishoti rikomeye umupira unyura iruhande rw’izamu.

Ku munota wa 86′ Ruboneka Jean Bosco yakorewe maze muguhana iryo kosa yahereje umupira Dauda nawe ntiyazuyaza atera ishoti rikomeye rigana mu izamu, igitego kinjira ntawundi mukinnyi n’umwe ukoze ku mupira, ariko umusifuzi wo kuruhande aza kwemeza ko habayeho kurarira umwanzuro utavuzweho rumwe nuwariwe wese wakurikiye uyu mukino dore ko nta mukinnyi wa APR FC wakoze kuri uyu mupira ,byavuzwe n’umusifuzi ko habayeho kurarira.

 

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ariko bigaragara ko ikipe ya APR FC itanyuzwe n’imisifurire yatumye bimwa igitego cyakagombye kubahesha amanota atatu muri uyu mukino.