Cart Total Items (0)

Cart

kuri uyu munsi Ikipe ya APR FC yakoze  imyitozo ya nyuma, ni mbere yo gukina umukino wa nyuma  w’igikombe  cy’intwali izahuramo na Police FC kuri iki cyumweru.

Ni imyitozo ya kurikiranywe na chairman  w’iyi kipe Brig Gen Deo Rusanganwa, imyitozo  irangiye Chairman  Wacu yaganirije abakinnyi nyuma aboneraho no kubagezaho ubutumwa  bw’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe.

Mu butumwa yazaniye abagize iyi kipe  yabibutsaga  intego y’iki gikombe dore ko gifite kinini kivuze ku ikipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati:  nje hano nzanye ubutumwa bwa CDS yantumye ngo mbahe ubu butumwa, ejo mufite umukino ukomeye, ufite kinini uvuze ku ikipe yacu y’ingabo z’igihugu, namwe tubaziho ubushobozi bwo gutsinda, ubwo bushobozi tuziko muzabugaragaza muri uriya mukino
Kandi twese tuzaba tubari inyuma nk’ibisanzwe, nziko muri kuganira hagati yanyu uko mwatwara iki gikombe kandi munaganirize abakinnyi bashya bagiye gukina iki  gikombe  bwa mbere mubereke agaciro ko kucyegukana, nk’ubuyobozi tuzi ibyo tubagomba natwe turiteguye kubakorera buri kimwe.

Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa  mu butumwa yahaye abakinnyi yongeye kubereka icyatuma bitwara neza muri uyu mukino

Yagize ati: nta gushidikanya ko ibyo mbonye hano mu myitozo aribyo muzaduha ejo, nabonye imyitozo mukora mbona ko intsinzi iri  imbere yanyu, kandi mu maze igihe mwerekana ko urwego rwanyu ruri hejuru, twese ejo turabategereje ngo mutwereka ibindi birori mu kibuga, nk’abayobozi bakuru bantumye hano nziko nabo muzabibereke ku munsi wejo kandi nabo bariteguye kuko bazaba bareba uko mwitwara.

Nakomeza mbifuriza amahirwe muri uyu mukino, mwongere mutange ibyishimo ku banyarwanda bose.

Uyu umukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki cyumweru  kuri  Stade Amahoro ku isaha yi saa kumi nebyiri n’igice
(18:30)