Saa saba n’iminota mirongo ine n’itanu (1:45pm) z’iki cyumweru tariki ya 14/01/2024 ni bwo APR FC yari isesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda ivuye mu rugendo yari imazemo ibyumweru bitatu, aho yari yitabiriye MAPINDUZI CUP irushanwa muri rusange yitwayemo neza n’ubwo itahiriwe mu mukino wa 1/2 cy’irangiza.
APR FC yakinnye imikino itanu, aho yatangiye itsindwa na Singida ibitego 3-1, ihita yihimura kuri JKU FC iyitsinda ibitego 3-1 na yo, ikurikizaho Simba Sports Club banganyije 0-0.
Imikino yo mu itsinda yayisoreje ku mwanya wa kabiri, bituma ihita ihura na Yanga Africans muri 1/4 cy’irangiza maze yitwara neza iyisezerera iyitsinze ibitego 3-1.
Muri 1/2 cy’irangiza APR FC yakinnye na Mlandege, umukino urangira banganyije 0-0 n’ubwo iyi kipe y’ingabo yari yatsinze ibitego ubugira kabiri abasifuzi babyanga. Ibyo byaje no kuyiviramo gusezererwa itsinzwe kuri penaliti 4-2.
Nyuma y’uru rugendo rero, APR FC igiye gukomeza amarushanwa y’imbere mu gihugu, aho iza kuba ikina na AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 mu guhatanira Igikombe cy’amahoro, umukino uteganyijwe kuba kuwa gatatu tariki ya 17/01/2024 kuri Kigali Pele Stadium.