Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2026/2027, APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Gicumbi.
Uyu mukino wahaye umutoza Taleb amahirwe yo gukomeza gusuzuma urwego rw’abakinnyi be no kubamenyereza gukinana, aho yakoresheje amakipe abiri atandukanye hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri.

Mu gice cya mbere, APR FC yabanje mu izamu Ruhamyanyiko Ivan. Mu bwugarizi hari Nduwayo Alex na Ishimwe Abdoul hagati, Ombolenga Fitina ku ruhande rw’iburyo ari na we wari wambaye igitambaro cya kapiteni, mu gihe Bugingo Hakim yakinaga ku ruhande rw’ibumoso.
Mu kibuga hagati hakinnye Ngabonziza Pacifique, Rubuguza Jean Pierre na Dauda, naho mu busatirizi hari Iraguha Hadji na Hakim Kiwanuka bakinaga ku mpande, Uwiyaremye Fidali akaba yari ayoboye ubusatirizi.
APR FC yatangiye umukino yihagazeho, yiharira umupira ndetse inarema uburyo bwinshi bwo gutsinda. Igitego cya mbere cyabonetse ubwo Rubuguza Jean Pierre yahaga umupira mwiza Hakim Kiwanuka, awinjirana mu rubuga rw’amahina maze atsinda ishoti rikomeye ryanyuze ku ruhande rw’umunyezamu.
Nyuma y’iminota mike, Rubuguza Jean Pierre yongeye gutanga umupira mwiza kuri Dauda, wari ukiri hagati mu kibuga. Dauda yahise areba aho umunyezamu ahagaze, amutera ishoti rikomeye riturutse kure, umunyezamu ananirwa kurikuramo, maze APR FC ibona igitego cya kabiri.




Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, umutoza Taleb yahinduye ikipe yose kugira ngo aha amahirwe abandi bakinnyi. Mu izamu hinjiye Hakizimana Adolphe, mu bwugarizi hakina Nshimiyimana Yunusu na Madou Zon hagati, Ishimwe Christian ku ruhande rw’ibumoso ndetse na Byiringiro Jean Gilbert ku ruhande rw’iburyo.
Mu kibuga hagati hakinnye Ssekiganda na Mamadou Traoré, mu gihe Memel Dao na Amani Kouadiokan Michel bakinaga inyuma y’abasatirizi Djibril Ouattara na William Togui.
No mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje kugenzura umukino no gusatira izamu rya Gasogi United. William Togui, Amani Kouadiokan Michel na Djibril Ouattara babonye uburyo bwinshi bwo gutsinda, ariko ntibabasha kububyaza umusaruro.









Umukino warangiye APR FC itsinze Gasogi United ibitego 2-0, ikomeza imyiteguro yayo y’umwaka w’imikino wa 2026/2027 mu mwuka mwiza ndetse inagaragaza intambwe ishimishije mu mikinire n’imikoranire y’abakinnyi.