Umuhuzabikorwa w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu, Col (Rtd) Kabagambe Geoffrey yashimiye abakunzi ba APR FC ku buryo badahwema kuyiba inyuma anabizeza ko mu gihe cya vuba bagiye gushyirirwaho amakarita abaranga.
Ibi, Col (Rtd) Kabagambe akaba yabitangaje mu gikorwa cyateguwe n’Ubuyobozi bwa Fan Club ya APR FC ku rwego rw’umujyi wa Kigali, aho baganiriye kuri gahunda zitandukanye bagomba gutegura mu minsi iri imbere.
Izi zikaba zirimo ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuganda rusange, gutegura siporo zahuza ama Fan Clubs hamwe n’ibindi.
Ibi bikorwa byose bikaba byagiye bigabanywa Fan Clubs zigize Fan Base y’Umujyi wa Kigali ngo zibitegure bizahurizwe hamwe bityo bitange umusaruro ufatika.
Uretse Rukaka Steven uyobora abafana ba APR FC mu mujyi wa Kigali, uyu muhango wari witabiriwe na Col (Rtd) Kabagambe Geoffrey uyobora abafana ku rwego rw’igihugu, aho yashimiye abakunzi ba APR FC kuba badahwema kuba inyuma y’ikipe abizeza ubufatanye muri gahunda ziri imbere.
Yagize ati: (Umwaka ushize)Twatwaye ibikombe byombi tutarabiherukaga,kandi mwagaragaje ko mwabaye hamwe n’ikipe. Mwarakoze cyane.
Ndabashimira kuri iki gikorwa mwateguye none aho n’ubundi bizwi ko abakunzi ba APR FC bahora bashyira hamwe bityo muzakomeze muri uwo mujyo.
Umuhuzabikorwa w’abafana ku rwego rw’igihugu akaba yahumurije abakunzi b’ikipe yacu ko ikijyanye n’imyenda y’abafana kigiye kuganirwaho kigakemuka burundu, ndetse ababwira ko hari na gahunda yindi nziza iri kubashyirirwaho.
Ati: Hagiye gushyirwaho amakarita y’abafana afite ibyiciro bitandukanye. Iyo wagura ukareba imikino yose ku mwaka(Season Ticket) iyo wakwishyura burundu ndetse n’izindi z’ibyiciro bitandukanye.
Ikipe yacu ifite umukino na Kiyovu Sports w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona iri buhuriremo na Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium aho abakunzi ba APR FC bitezwe ku bwinshi nk’ibisanzwe.
Amwe mu mafoto yaranze uwo muhango
