Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa shampiyona turi buwukine kuri uyu wa Kabiri na Marines, aho abakunzi bacu bashyiriweho uburyo bushya bwo kugura amatike yo kwinjira ku mikino.
Nyuma y’uko uburyo bwari busanzwe bamwe banengaga ko bugoranye mu kugura amatike, kuri ubu ukanze *572# ushobora kugura itike ikwinjiza ku mikino yacu uhereye ku wo twakiramo Marines FC ku munsi w’ejo saa 18:30.
Kwinjira kuri uyu mukino bigusaba kwishyura itike ihera ku bihumbi bibiri ahasigaye hose, 3000 ahatwikiriye, 10 000 Frw VIP na 20 000 Frw VVIP.
APR FC igiye gukina na Marines nyuma yo gutsindwa na Musanze ibitego 3-2 mu mukino uheruka twakiniye mu Majyaruguru, gusa umutoza Taleb Abderrahim yijeje abakunzi b’ikipe ko umukino wo ku wa kabiri bazabona ibitandukanye.
Marines FC tuzahura, iheruka gutsinda Gorilla FC 1-0 byatumye itunyuraho ku rutonde n’amanota 12, inota rimwe imbere yacu aho tuza ku mwanya wa gatandatu.
Dore uko wagura itike yawe ku buryo bworoshye
