Cart Total Items (0)

Cart

Umutoza mukuru Abderrahim Taleb yahaye icyizere abakunzi ba APR FC ko ikipe yiteguye kwitwara neza ku mukino w’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League dufitanye na Pyramids tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yitoreje bwa mbere ku kibuga izakiniraho umukino wo ku wa Gatatu, ihereye saa Munani z’amanywa n’ubundi umukino uzatangirira.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose uretse Ouatarra Djibril umaze igihe arwaye,  ndetse utazagaragara ku mikino yombi nkuko umutoza yabihamije.

Uretse uyu musore ukomoka muri Burkinafaso ariko, abandi bakinnyi barimo Ruboneka Bosco na Fitina batagaragaye ku ntsinzi yo kuri Gicumbi bose barakize ku kigero cya 100%.

Avuga kuri Pyramids Abderrahim Taleb yagize ati: Ni ikipe nzi, hari abakinnyi bo muri Maroc  harimo abo natoje hambere.

Turabizi ko ari ikipe ikomeye ifite irushanwa riheruka ndetse iheruka no gutwara igikombe cya FIFA Africa-Asian-Pacific Cup.

Ku ruhande rwacu ariko abakinnyi bose bariteguye gukina uwo mukino ukomeye,  kandi nubwo Ouatarra(Djibril) adahari hari abandi biteguye kwigaragaza ku wa gatatu,  aho nidukurikiza ibyo twitoje tuzegukana intsinzi.

Umukino wacu na Pyramids ni ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 aho wahawe abasifuzi bo muri Mauritania barangajwe imbere na Aziz Bouh.

Kugura amatike birakomeje aho kugeza ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri itike ya make iri kugura amafaranga 3000.

Kugura itike ukanda *662*700*1212#.

Amafoto yaranze imyitozo ya none

Amafoto: Hardi Uwihanganye