Cart Total Items (0)

Cart

Intare enye zindi zizaba zihagararira ibihugu byazo mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Amerika mu mwaka utaha wa 2026.

Rutahizamu Denis Omedi. ni umukinnyi uhoraho wa Uganda Cranes aho azaba ayifasha mu mikino ibiri bafitanye na Mozambique na Somalia.

Omedi akazajyana na Ronald Ssekiganda, wongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu nyuma yo kugaragara mu mikino y’Inkera y’Abahizi hamwe na APR FC. Aba bombi bazaba bareba ko bazamura igihugu cyabo aho kuri ubu kiza ku mwanya wa Kane mu itsinda G n’amanota icyenda.

Undi mukinnyi wacu wahamagawe hanze ni Memel Raouf Dao uzaba ari kumwe na Burkinafaso mu mikino ibiri bafitanye na Djibouti tariki 5 Nzeri, ndetse na Misiri bazahura tariki ya 9 Nzeri 2025.

Burkinafaso ya Dao yo ikaba iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 11 mu itsinda rya mbere iherereyemo.

Mamadou Sy na we akazaba yamaze guhamagarwa,  aho Mauritania ye izaba ihura na Togo ndetse na Sudani  y’epfo mu kwezi gutaha.

Iyi kipe yo iherereye mu itsinda B aho iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota abiri.

APR FC ibifurije amahirwe masa mu mikino ikurikira.

Memel Dao azaba ari kumwe na Burkinafaso
Denis Omedi yongeye guhamagarwa muri Uganda
Ronald Ssekiganda yishimiye kongera kugaruka muri Uganda Cranes
Mamadou Sy yahamagawe na Mauritania nyuma yo kwitwara neza muri Pre Season