Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona tuzahuriramo na Rutsiro i Rubavu.

Uyu mukino tuzakina ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo, nubundi ntuzagaragaramo abakinnyi batanu basanzwe mu ikipe ya mbere kubera impamvu zitandukanye.

Ronald Ssekiganda ni we mushya utazagaragara nyuma yo kwerekwa amakarita abiri y’umuhondo mu buryo butavugwaho rumwe ku mukino twanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.

Memel Dao wavunitse ku mukino twatsinzemo Mukura VS igitego 1-0 ,azamara ibindi byumweru bitatu atagaragara mu kibuga aho akomeje kwitabwaho n’abaganga bacu ngo bakurikirane imvune yagize.

Djibril Ouatarra warwaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, na we yahawe akaruhuko n’abaganga ngo agarure imbaraga aho byitezwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y’akaruhuko k’imikino mpuzamahanga.

Abandi bakinnyi babiri, Mamadou Sy na Seidu Dauda Y.,  ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza bakaba batangaje ko basabye imbabazi nyuma yo gufatirwa ibihano by’ukwezi aho mu minsi mike umwanzuro kuri bo uzajya hanze.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota arindwi mu mikino itatu yonyine, aho andi makipe ayiri imbere yose amaze gukina imikino itanu.

Mamadou Sy yasabye imbabazi nyuma y’amakosa yakoreye mu Misiri

Dauda mu myitozo ategereje ko icyemezo ku bihano bye

Memel Dao azamara ibyumweru bindi bitatu hanze y’ikibuga kubera ikibazo cy’imvune
Ronald Ssekiganda wahawe ikarita y’umutuku itavugwaho rumwe ntabwo azagaragara ku mukino wa Rutsiro
Djibril Ouatarra ari kwitabwaho n’umuryango we nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi