
Umutoza w’ikipe nkuru Abderrahim Taleb yasabye abafana kutita cyane ku musaruro ikipe yacu iri kubona mu mikino ya gicuti, abizeza ko ikipe bafite ikomeye kandi izabashimisha mu gihe kiri imbere.
Abderrahim Taleb n’ikipe nkuru, bamaze gukina imikino ine ya gicuti batsindamo ibiri(4-1 vs Gasogi, 4-0 vs Intare FC), mu gihe bananganyije imikino ibiri bahuriyemo na Gorilla ku bitego 2-2 na 1-1 mu mukino uheruka.
Abahungu bacu bari buze gusubira mu kibuga kuri iki Cyumweru, mu mukino tuzahuriramo na Police FC uteganyijwe ku Cyumweru saa Cyenda z’amanywa (15:00) kuri Kigali Pelé Stadium.
Mbere y’uyu mukino, umutoza Abderrahim akaba yateguje abafana ko bakwihangana muri iyi munsi mu gihe batabonye umusaruro bifuza, abizeza ko ari inzira yo kuzagera ku ntsinzi irambye.
Yagize ati: Iyo nshyize imbere gutsinda muri iyi mikino ya gicuti, mba nciye intege imyitozo ngenderwaho. Ntabwo nshaka kunezeza abantu ubu ngo nyuma turire. Tuzababara ubu, ariko tuzaryoherwa igihe gikwiye.”
Uwo tuzaba duhanganye

Ikipe ya Police FC ni yo idutegereje kuri iki Cyumweru mu mukino wa gicuti wa gatanu ku ikipe ikomeje kwitegura amarushanwa ari imbere arimo CAF Champions League na Shampiyona.
Cyo kimwe na APR FC, Iyi kipe ifite umutoza mushya Ben Moussa ukiri kwiga ku bakinnyi yasanze muri iyi kipe dukunda guhurira mu marushanwa atandukanye imbere mu gihugu.
Umwaka ushize wa Shampiyona, Police FC twakinnye imikino itanu aho yashoboye kudutwara Super Cup idutsinze igitego 1-0, mu gihe natwe twayisezereye muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Police FC uretse umutoza ikaba yariyubatse aho yinjijemo abakinnyi barimo Nsengiyumva Samuel, Iradukunda Moria, Gakwaya Leonard, Kwitonda Alain Bacca na Niyigena Abdoul.
Amasura asanzwe amenyerewe…

Ikipe ya Police FC tuzahura kuri iki Cyumweru yiganjemo benshi mu bahoze mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Umutoza mukuru Abdessattar Ben Moussa yegukanye shampiyona ari kumwe na APR FC mu mwaka wa 2022-2023 mu gihe abakinnyi bashya Kwitonda Alain Bacca na Ndayishimiye Dieudonne umwaka ushize bambaraga umukara n’umweru.
Mu bandi bakinnyi baciye hano, harimo Kapiteni Nsabimana Eric na myugariro Ishimwe Christian.