Cart Total Items (0)

Cart

Fitina Omborenga ukina ku ruhande rw’inyuma iburyo akomeje kugaragaza ibyishimo byinshi nyuma yo kongera gusinyira ikipe ya APR FC yari amaze umwaka avuyemo.

Omborenga wabaye Kapiteni hano igihe kirekire ndetse akanegukana ibikombe bitandatu bya Rwanda Premier League, ni umwe mu bamaze iminsi bifashishwa mu mikino ine ya gicuti ikipe imaze gukina aho bigaragara ko yazamuye urwego rw’imikinire.

Uyu myugariro usanzwe anamenyerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi, yageneye ubutumwa bwuje amarangamutima abakunzi b’ikipe yambara umukara n’umweru na we avuga ko yihebeye.

Ati: “Kugaruka muri APR FC ni ibintu nishimiye cyane, cyane ndetse kurusha ibindi bihe byose.

Uyu musore, yageze bwa mbere muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 aho uretse ibikombe bitandatu bya shampiyona yegukanye, yanazamuye igikombe kiruta ibindi. By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.

“Icyo nabwira abakunzi ba APR FC, bakomeze baze badushyigikira buri kimwe kigiye kugenda neza kandi ntabwo nzabatenguha.”

Fitina Omborenga na bagenzi be bari buze gukina na Police FC kuri iki Cyumweru mu mukino wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.