AMAFOTO – APR FC MU MYITEGURO Y’UMUKINO WA MBERE WA GICUTI

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino wayo wa mbere wa gicuti uzayihuza na Marine FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/08/2023.

Ni umukino igiye gukina nyuma y’ibyumweru bibiri itangiye imyitozo ku mugaragaro, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium kuwa gatatu tariki ya 02/07/2023.

Kugeza ubu abakinnyi bose bazakinira APR FC mu mwaka w’imikino 2023-2024 barahari kandi barakora imyitozo neza, dore ko nta n’ufite ikibazo cy’imvune yatuma ashidikanywaho.

Ni umukino wo kwisuzuma igiye gukina mbere yo gukina imikino mpuzamahanga yitegura guhatanira Super Cup no gutangira guhatanira igikombe cya shampiyona, ari na ko itangira urugamba rw’imikino y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ni umukino umutoza yitezeho kureberaho abakinnyi nyuma y’igihe bamaranye mu myitozo, agamije kureba uburyo abashya n’abasanzwe bahuza umukino maze bigatanga umusaruro.

Abakinnyi bose kugeza ubu bameze neza

Buregeya prince atanga umupira

Ndayishimiyi dieudonne afunga umupira

Taddeo Luwanga akomeje kwigaragaza

Rwabuhihi placide

Victor Mbaoma ahanganiye umupira na nshimiyimana ynussu

Banga salomon na shaiboub

Ruboneka Bosco

Ndikumana Danny na shaiboub abakinnyi bashya ba APR FC

Salomon Banga

Niyomugabo claude ukirutse imvune

chairman wa APR FC Lt Col Richard Karasira ari kumwe n’abakunzi b’iyi kipe

amafoto menshi kanda hano????????

https://photos.app.goo.gl/zoySD1CJZNti2QUFA

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top