Cart Total Items (0)

Cart

Amatike y’umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona tuzahuriramo na Rayon Sports yamaze kujya hanze aho ku mafaranga ibihumbi bibiri byonyine, abakunzi ba ruhago bakwirebera umukino utegerezwa kurusha iyindi muri Shampiyona.

Uyu mukino uzwi nka Derby y’Imisozi Igihumbi, uteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo, saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro, aho ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari yo izaba iri mu rugo.

Muri Stade Amahoro imyanya yo hejuru ari na yo myinshi (Upper Bowl) iri kugura amafaranga ibihumbi bibiri kugeza tariki ya 6 Ugushyingo 2025, mu gihe mu myanya isigaye yo hasi (lower Bowl) na yo iri kugura amafaranga ibihumbi bitatu, 3000 Frw.

Itike ya Classic Seat, iri kugurwa ibihumbi 15, VIP Seat ibihumbi 30, VVIP Seat ibihumbi 50, Business Seat ibihumbi 70 mu gihe Executive Seat ari ibihumbi 100. Sky Box yakira abarenga barindwi yo itike ikaba iri kugura Miliyoni ebyiri.

Guhera kuwa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, itike ya Lower Bowl izajya ku bihumbi bitatu na ho Upper Bowl ibe ibihumbi bitanu.

Kugura tike ni ugukanda * 669*5# ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se ugaca ku rubuga rwa tkay.sync.events.

APR FC ntabwo yigeze itakaza umukino n’umwe muri itatu iheruka kuduhuza na mukeba, aho uheruka twari twatsindiye kuri Stade Amahoro iyi kipe ibitego 2-0, hari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.