

Igitego cya William Togui ntabwo cyari gihagije ku kibuga cya KMC kuko birangiye dutakaje umukino twahuriragamo na Al Hilal Ombdurman muri ½ cya CECAFA Kagame Cup.
Umutoza Abderrahim Taleb yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo, aho Kapiteni Niyomugabo Claude yafashe umwanya wa Bugingo Hakim, Fitina Omborenga agasimbura Lamine Bah na ho Dauda akagarukana umwanya we wari wafashwe na Pacifique mu mukino uheruka.
Al Hilial yatangiranye uduteroshuma tutagize icyo dukora mu minota ya mbere y’umukino, gusa amahirwe akomeye aboneka ku munota wa 27 ubwo Kiwanuka Hakim yasigaga ab’inyuma ba Hilal ariko yaroba umunyezamu, ba myugariro bakitambika bagakiza izamu.
Nyuma y’iminota itanu gusa, Fitina Omborenga yahanahanye neza na Memel Dao, maze uyu musore w’imyaka 21 aterekera umupira mwiza William Togui wahise ashyira mu nshundura zarimo ubusa, hari ku munota wa 32 w’umukino.
APR FC yakomeje guhatana gusa igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri ikipe yakomeje kwihagararaho gusa birangira Al Hilal yishyuye mu minota ya nyuma y’umukino ubwo Abdelrazig Taha yatsindaga ku munota wa 83.
Mu minota y’inyongera Al Hilal Ombdurman yabonye ibitego bibiri bya Sunday Damilare na Ahmed Salem byatumye itsinda umukino ku bitego 3-1.
APR FC iracyafite amahirwe yo gucyura umudari wa Bronze niramuka itsinze umukino ishigaje izakina ku wa Mbere n’ikipe iri busezererwe hagati ya KMC na Singida BS.
Imikino ya CECAFA Kagame Cup mukomeje kuyikurikirana ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.
Turi kumwe kandi na Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.
Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini. Hope line sports, ni iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo.
