Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona aho umunsi wa gatanu wa Shampiyona udusize ku mwanya wa kane  nyuma yo kunganya 0-0 na Kiyovu Sports.

Kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yari yakiriwe na Kiyovu Sports idafite bamwe mu bakinnyi bayo barimo Memel Dao wagize ikibazo cy’imvune na Djibril Ouatarra utaramera neza nyuma yo kurwara mu minsi yashize.

Abasore ba Taleb Abderrahim ariko ni bo bihariye umukino muri rusange, aho iminota 45 ya mbere, William Togui na Kiwanuka bagerageje izamu rya Kiyovu nubwo kubona inshundura bitahiriye ikipe yacu kugeza ubwo.

Mu gice cya kabiri, William Togui yongeye kugerageza izamu rya Kiyovu Sports ubwo yitabaga neza umupira wa Byiringiro Gilber, gusa ntiwamukundira ujya hejuru y’izamu.

yuma yaho gato, umusifuzi  w’umukino Rulisa Patience yeretse Ssekiganda Ronald ikarita itukura nyuma yo kwemez ako yakiniye nabi Rukundo Abdulrahman, gusa ntibyabuza APR FC gukomeza kwihagararaho nubwo itegukanye amanota y’umukino.

Kugeza ubu ikipe ikaba yujuje amanota arindwi mu mikino itatu yonyine imaze gukina, aho umunsi wa Shampiyona ukurikira tuzaba twerekeje i Rubavu kwisobanura na Rutsiro FC.