APR FC igiye gukina na Rayon Sports muri Stade Amahoro

N’ubwo APR FC izatangira imyitozo ku mugaragaro tariki ya 17/6/2024 yitegura umwaka utaha w’imikino, iyi kipe y’ingabo igiye gukina na Rayon Sports muri Stade Amahoro nshya imaze igihe ivugururwa mu mukino uteganyijwe tariki ya 15 Kamena 2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni umukino wateguwe muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kwishimira iki gikorwaremezo cyabahariwe.

Icyakora uyu mukino ntabwo ari uwo gutaha iyi stade ku mugaragaro kuko izatahwa nyirizina tariki 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 Frw ndetse n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Icyakora uyu mukino uzaba ufunguye ku makipe yombi kuko yemerewe kuzakoresha abakinnyi bose bafite yewe n’abari mu igeragezwa cyane ko aribyo bihe arimo.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45.

N’ubwo gutangira imyitozo ku mugaragaro ari ku itariki ya 17/6/2024, ntibizabuza APR FC gukina no gutsinda Rayon Sports ku itariki ya 15/6/2024

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top