APR FC irakataje mu kurerera u Rwanda intyoza muri ruhago

APR FC irakataje mu gitegurira u Rwanda abazaba intyoza muri ruhago mu bihe bizaza.

Buri wa gatandatu no ku cyumweru ndetse n’indi minsi abanyeshuri batize, ni wo mwanya abatoza baba bakora iyo bwabaga ngo bategure abana mu marerero ashamikiye kuri APR FC, ku buryo mu minsi iri imbere bazavamo intyoza mu guconga ruhago.

Ibi uzabyibonera nugera muri Don Bosco Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro kuri iyo minsi twavuze buri gihe kuva saa moya n’igice (7:30am) kugeza saa sita (12:pm) cyangwa ukanyarukira kuri Tapi Vert (Yahoze ari Tapi Rouge) i Nyamirambo buri wa mbere na buri wa kabiri guhera saa kumi (4:00pm).

Ibyo uzasanga aho ni na byo bikorerwa mu Karere ka Huye kuri Stade Kamena b’ahandi hatandukanye mu gihugu mu marerero mato (Sous Centres) nka Nyakinama mu Karere ka Musanze, Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Kugeza ubu ayo marerero n’amarerero mato yose abarizwamo abana bayingayinga 1500, aba bakaba ari bo barimo gutegurwa abazavamo abazakomeza guha ibyishimo abakunzi ba APR FC b’abanyarwanda muri rusange.

Bamwe mu bana bitoreza mu irerero rya APR FC ni bo baba bahereza imipira (Ball Boys) ku mikino yakiriye
Abakobwa biga gukina umupira mu irerero rya APR FC mu Gatenga
Nta gushidikanya ko u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi bateguwe neza mu bihe bizaza
Abato mu irerero bari mu cyiciro cy’imyaka 5 n’6

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top