

APR FC izakira Mukura VS&L kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League. Umukino wa APR FC na Mukura uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30).

Abakinnyi ba APR FC bakomeje imyitozo bitegura uyu mukino mu gihe n’abavuye mu makipe y’ibihugu barimo Denis Omedi na Ronald Ssekiganda bavuye mu ikipe y’igihugu ya Uganda na Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunussu, Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco bavuye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bamaze gusanga abandi mu myitozo.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni 2,000 RWF ahasanzwe hose, 3,000 RWF ahatwikiriye, 10,000 RWF muri VIP ndetse na 20,000 RWF muri VVIP.
Uburyo bwo kugura itike ni bubiri; unyuze kuri murandasi ujya kuri tkay.sinc.event naho unyuze ku kanyenyeri ukanda *662*700*1212#.

Mu mikino 10 ya Shampiyona iheruka guhuza APR FC na Mukura, APR FC yatsinzemo imikino 6, itsindwa imikino 2 naho Mukura itsinda imikino 2, APR FC yinjije ibitego 14 naho Mukura yinjiza ibitego 5.
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 3, imaze gukina umikino umwe naho Mukura iri ku mwanya wa 5 n’amanota 5 mu mikino 3.
