Cart Total Items (0)

Cart

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukwakira, ni bwo APR FC yakoreye imyitozo kuri Stade Umuganda, aho izakinira na Rutsiro mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona uteganyijwe ku munsi w’ejo.

Imyitozo yo kuri uyu mugoroba ikaba bwa mbere yitabiriwe n’abakinnyi babiri, Mamadou Sy na Seidu Dauda, bari bamaze iminsi mu bihano, ni nyuma y’uko Komisiyo ya Disipuline ifashe umwanzuro wo kubababarira.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi muri iki gitondo, ryavugaga ko nyuma y’uko aba basore bombi basabye imbabazi, hafashwe icyemezo cyo kubagarura muri bagenzi babo nyuma yo kubaburira bwa nyuma mu nyandiko ndetse n’ingamba z’inyongera z’imyitwarire.

Iyi myitozo yagaragaragamo akanyamuneza, yanitabiriwe na Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa, ndetse na Brig Gen Stanislas Gashugi, Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operations Force).

APR FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota arindwi mu mikino itatu, izaba ihura na Rutsiro itaratsinda umukino n’umwe aho kuri ubu iza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu mikino itanu.

Umukino nk’uyu umwaka ushize, iyi kipe itozwa na Bizimuremyi Radjab yari yanyagiwe ku kibuga cyayo ibitego 5-0.

Pacifique Ngabonziza yiteye kuziba icyuho cya Ssekiganda mu gihe yaba agiriwe icyizere n’umutoza
Hakim Kiwanuka na we ariteguye
Rutahizamu William Togui aritezwe ku wa Gatandatu
Iraguha Hadji iki kibuga akunda kugitsindiraho ibitego biteye amabengeza
Denis Omed wari wagize akabazo k’imvune ubu na we ameze neza
Kari akanyamuneza mu myitozo y’uyu mugoroba
Fitina Omborenga na we ari tayari
Mamadou Sy yamwenyuraga nyuma yo gusubira muri bagenzi be
Abanyezamu uhereye kuri Adolphe biteguye kwitwara neza ku munsi w’ejo
Ishimwe Pierre imipira yayimiraga
Ivan Ruhamyankiko na we nta wamunyuragaho
Chairman wa APR FC, mu myitozo ya none yari kumwe na Brig Gen Stanislas Gashugi (hagati) uyobora SOF
Seidu Dauda na we ari kumwe na bagenzi be i Rubavu
Mahamadou Lamine Bah…
Ramadhan Niyibizi iki kibuga arakizi neza
Umutoza mukuru Abderrahim Taleb aha abasore amabwiriza yo kwitwara neza

Amafoto: Hardi Uwihanganye