APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gorilla FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa makumyaburi n’icyenda (29) wa shampiona y’icyiciro cya mbere kuri uyu wa Gatanu i Nyamirambo kuri Kigali PELE Stadium saa cyenda(15h00)

Ni imyitozo yakorewe ku kibuga cya Shyorongi aho n’ubundi iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, ikipe ya AP FC ikaba ariyo izakira Gorilla FC kuri uyu mukino. APR FC yaherukaga mu kibuga ku Cyumweru ubwo yanganyaga n’ikipe ya Gosogi UTD 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku minsi wayo wa 29, kugeza ubu ilkipe ya APR FC yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ni iya mbere ku rutonde rwa shampyiona aho irusha ikipe ya kabiri Rayon Sports amanota 12.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top