Cart Total Items (0)

Cart

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo Rwanda Premier League igeze ku munsi wayo wa 25, ikipe y’Ingabo z’igihugu irakira ikipe yo mubufundu Amagaju AFC kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya sakumi n’ebyiri (18:00)

Ikipe ya APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe ya Amagaju FC. Ni umukino APR FC igiye gukina nyuma yo guha ibyishimo abakunzi bayo ubwo yasezereraga ikipe ya Gasogi United mu gikombe cyAmahoro ku ntsinzi y’ibitego 4-0 umukino wabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Capiteni wa APR FC Niyomugabo Calude akaba ashimira cyane abakunzi ba APR FC badahwema kubashyigikira muri buri mukino, akaba yaboneyeho kubasaba ko kuri uyu wa Gatanu bazaza ari benshi abizeza ko ntakabuza intsinzi y’amanota atatu izaboneka.

Dore Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma