
Umutoza w’ikipe ya AZAM FC Florent Ibenge Ikwange yatangaje ko ubwo yatozaga RS Berkane bagowe cyane no gutsinda ikipe ya APR FC nubwo byarangiye begukanye irushanwa rya Confederation Cup bakinaga.
Mu mwaka wa 2021, ikipe ya APR FC yari ishigaje iminpota 14 ngo yerekeze mu matsinda ya CAF Confederation, ubwo igitego cya Mohamed Aziz cyatumaga dutakaza ku bitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Maroc.
Umukino ubanza wari wabereye mu Rwanda warangiye ari 0-0, mu gihe uwo kwishyura Byiringiro Lague yatsinze igitego cyiza cyatumye amakipe ajya kuruhuka APR FC iri imbere ku gitego 1-0.
Uyu mukino, Florent Ibenge, watozaga RS Berkane byaje no kurangira yegukanye iri rushanwa, yatangaje ko ari wo wabagoye muri uwo mwaka.
Ibi akaba yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, dore ko we na AZAM FC atoza kuri ubu bazaba bakina irushanwa ry’Inkera y’Abahizi guhera kuri uyu wa Kabiri.
Yagize ati: APR FC ni inshuro ya kane tugiye kongera gukina, gusa umukino ntazibagirwa ni ubwo twahuraga ntoza Berkane yo muri Maroc. Uwo mwaka twatwaye irushanwa ariko umukino wa APR FC ni wo watugoye kurushaho.
Ikipe ya AZAM FC ya Florent Ibenge, iri butangire Inkera y’Abahizi ihura na Police ku mukino uzabera i Nyamirambo saa Kumi, mbere y’uwa APR FC na As Kigali saa Moya.
Iyi ikzahura na As Kigali ku wa Kane, ikina na APR FC KU Cyumweru mu gihe izanahura na Vipers yo muri Uganda.


