Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe yacu yamaze kugera mu gihugu cya Misiri aho igiye kwitabira umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izahuriramo na Pyramids ku Cyumweru.

APR FC yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu saa Cyenda igera mu misiri saa saba z’amanywa mbere yo kwerekeza kuri Jewel Sport City Hotel ikipe icumbitsemo.

Ubwo bageraga mu Misiri, iyi kipe iyobowe na Lt Col. Jean Paul Ruhorahoza yakiriwe na Col. Frank Bakunzi,  Attaché  Militaire muri Ambassade y’u Rwanda mu Misiri.

Umukino ubanza, abahungu ba Taleb Abderrahim barushije Pyramids bigaragara gusa amahirwe ntiyaba ku ruhande rwacu aho umunyezamu Ahmed El Shenawy yaje kuba umukinnyi w’umukino nyuma yo gukuramo ibitego bine byabazwe.

Nyuma yo guhura na Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa, abakinnyi bakaba bazanye intego zo kwitwara neza mu Misiri bakaba bakora akazi katakunze mu rugo.

Mu bakinnyi baje mu Misiri ntabwo harimo Djibril Ouatarra wagize ikibazo cy’imvune ndetse na Mugisha Gilbert wasigaye i Kigali.

APR FC izahura na Pyramids ku Cyumweru kuri 30 June Stadium saa Moya.

Abakinnyi baje mu Misiri

  1. William Mel Togui
  2. Mahamadou Lamine Bah
  3. DAO MEMEL Raouf
  4. SOUANE Aliou
  5. Yussif Seidu Dauda
  6. IRAGUHA Hadji
  7. BUGINGO Hakim
  8. NIYIBIZI Ramadhan
  9. NIYIGENA Clement
  10. NSHIMIYIMANA Yunusu
  11. RUBONEKA Jean-Bosco
  12. BYIRINGIRO Jean Gilbert
  13. NGABONZIZA Pacifique
  14. RUHAMYANKIKO Ivan
  15. HAKIZIMANA Adolph
  16. Hakim KIWANUKA
  17. Ishimwe Pierre
  18. Mamadou Sy
  19. Ronald Ssekiganda
  20. Denis Omedi
  21. Niyomugabo Claude
  22. Nduwayo Alexis
  23. Fitina Omborenga

Amafoto y’ikipe igenda inagera mu Misiri

Amafoto: Hardi Uwihanganye