

Ikipe yacu yamaze kugera mu gihugu cya Misiri aho igiye kwitabira umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izahuriramo na Pyramids ku Cyumweru.
APR FC yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu saa Cyenda igera mu misiri saa saba z’amanywa mbere yo kwerekeza kuri Jewel Sport City Hotel ikipe icumbitsemo.
Ubwo bageraga mu Misiri, iyi kipe iyobowe na Lt Col. Jean Paul Ruhorahoza yakiriwe na Col. Frank Bakunzi, Attaché Militaire muri Ambassade y’u Rwanda mu Misiri.
Umukino ubanza, abahungu ba Taleb Abderrahim barushije Pyramids bigaragara gusa amahirwe ntiyaba ku ruhande rwacu aho umunyezamu Ahmed El Shenawy yaje kuba umukinnyi w’umukino nyuma yo gukuramo ibitego bine byabazwe.
Nyuma yo guhura na Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa, abakinnyi bakaba bazanye intego zo kwitwara neza mu Misiri bakaba bakora akazi katakunze mu rugo.
Mu bakinnyi baje mu Misiri ntabwo harimo Djibril Ouatarra wagize ikibazo cy’imvune ndetse na Mugisha Gilbert wasigaye i Kigali.
APR FC izahura na Pyramids ku Cyumweru kuri 30 June Stadium saa Moya.
Abakinnyi baje mu Misiri
- William Mel Togui
- Mahamadou Lamine Bah
- DAO MEMEL Raouf
- SOUANE Aliou
- Yussif Seidu Dauda
- IRAGUHA Hadji
- BUGINGO Hakim
- NIYIBIZI Ramadhan
- NIYIGENA Clement
- NSHIMIYIMANA Yunusu
- RUBONEKA Jean-Bosco
- BYIRINGIRO Jean Gilbert
- NGABONZIZA Pacifique
- RUHAMYANKIKO Ivan
- HAKIZIMANA Adolph
- Hakim KIWANUKA
- Ishimwe Pierre
- Mamadou Sy
- Ronald Ssekiganda
- Denis Omedi
- Niyomugabo Claude
- Nduwayo Alexis
- Fitina Omborenga
Amafoto y’ikipe igenda inagera mu Misiri
Amafoto: Hardi Uwihanganye
