APR FC yakomeje kudatsindwa muri Shampiyona

APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 ikomeza gushimangira intego yo kudatsindwa umukino n’umwe muri Rwanda Premier League 2023-2024.

Ni mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wakinwe kuri uyu nwa gatanu tariki ya 03/05/2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino watangiye amakipe yombi acungacungana ku jisho, cyane ko Gorilla FC yari izi neza ko gutsindwa uyu mukino biyongerera ibyago byo gusubira mu murongo utukura, bityo ikagerageza gukina yugarira cyane.

Icyakora abakinnyi ba APR FC na bo bazirikanaga ko intego ari igica akandi gahigo ko kurangiza shampiyona badatsinzwe umukino n’umwe, batirengagije ko kwereka abafana umukino uryoheye ijosho ari ihame.

Ibi byatumye Gorilla FC yotswa igitutu ari na ko yanyuzagamo igasatira itunguranye, byanatumaga ibona amahirwe make make yashoboraga gutuma ibona igitego. Aha twavuga nk’uburyo bukomeye yabonye ku munota wa 35 bwatumye Umunyezamu Ishimwe Pierre yongera kwiyereka neza abafana.

Ishimwe Pierre yakoze akazi gakomeye katumye yongera kwerekana ubushobore n’ubukaka

APR FC ntiyakomeje kuryoherwa no guhererekanya umupira neza ariko bitagira umusaruro, maze ku munota wa 42 rutahizamu Victor Mbaoma ahita afungura amazamu, kiba igitego cya mbere cy’ikipe y’ingabo, kikaba icya 15 amaze gutsinda muri Rwanda Premier League 2023-2024.

Ibi byatumye Gorilla FC ikomeza gukina ishaka kwishyura ariko ab’inyuma ba APR FC bari barangajwe imbere na Niyigena Clement ndetse na Rwabuhihi Aime Placide bakomeza kugarira neza, ndetse igice cya mbere kirangira gityo bikiri igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko buri ruhande rugakomeza kuba maso b’ubwo uburyo bwo guhanahana umupira bwo butagaragazaga ikinyuranyo kinini n’ubwo APR FC yari iyoboye.

Umukino wakomeje utyo ari na ko abatoza ku mpande zombi bashakira ibindi bisubizo ku ntebe y’abasimbura ariko ntibigire icyo bihindura, kugeza ubwo ku munota wa 90+4 Mugisha Gilbert yanyuraga mu rihumye ab’inyuma ba Gorilla FC maze akinjiza igitego cya kabiri cya APR FC, kikaba icya gatatu atsinze mu mikino itatu iheruka, aho yahereye kuri Kiyovu Sports, akurikizaho Gasogi United akaba yikuje yongeyeho na Gorilla FC.

Amanota atatu APR FC ikuye kuri Gorilla FC itumye igita igira amanota 67 ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 64.

APR FC yabanje mu kibuga, intego ni ukudatsindwa umukino n’umwe
Mbere y’uko umukino utangira hafashwe umunota wo kwibuka, kuzirikana no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi b’amakipe yombi: Hadji Yusufu MUDAHERANWA wa Gorilla FC na Col. Richard KARASIRA wa APR FC
Gorilla FC yahaye APR FC ukaze mu cyubahiro kigombwa ikipe yamaze kwegukana igikombe shampiyona itararangira
Abakinnyi ba Gorilla FC ntiborohewe muri uyu mukino

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top