Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu i Muhanga nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade y’Akarere ka Muhanga.
Umutoza wa APR FC yari yakoze impinduka aho Ngabonziza Pacifique wari wakinnye ku kumukino uheruka yahaye umwanya Ruboneka Jean Bosco wari wagarutse, abakinnyi 11 babanjemo barimo, Ishimwe Pierre (GK), Niyigena Clement, Nshimiyimana Yannick, N. Claude (Kapiteni), Byiringiro Jean Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Dao Memel, Dauda Yussif, Djibril Outtara, Mugisha Gilbert na William Togui.
APR FC yatangiye umukino isatira bikomeye, maze ku munota wa 14′ w’igice cya mbere, Niyigena Clement ahereza umupira Byiringiro Jean Gilbert, yawakiriye neza acenga ba myugariro ba AS Muhanga, atsindira APR FC igitego cya mbere.
Ku munota wa 28′ Mugisha Gilbert yazamukanye umupira waganaga mu izamu awuteye myugariro wa AS Muhanga awushyira mu koroneri. Ku munota wa 29′ Dao Memel yazamuye umupira mwiza usanga Djibril Outtara ahagaze neza, awukoraho uhita ujya mu izamu, atsindira APR FC igitego cya kabiri.
Mbere y’uko igice cya mbere cyirangira ku munota wa 2 w’inyongera djibril outtara yahawe umupira na Byiringiro Jean Gilbert awuzamukana neza acenga umuzamu ariko awuteye umupira ukubita igiti cy’izamu ugaruka mu kibuga William Togui agerageje kuwushyiramo biringira umuzamu umupira awushyize muri koroneri.
Mu gice cya kabiri, umukini watangiye nabwo wihuta cyane kuruhande rwa APR FC aho ku munota wa 49′ gusa William Togui yahawe umupira aca kuri bamyugariro umupira awuteye ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira, ariko AS Muhanga ibona igitego cyayo ku munota wa 91′ cyatsinzwe na Foura Samuel Gedeon.
Umukino warangiye APR FC itsinze AS Muhanga ibitego 2-1, nyuma y’umukino, Byiringiro Jean Gilbert yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino. APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 26, mu gihe Police FC iyoboye n’amanota 29.