Cart Total Items (0)

Cart

Umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wahuje APR FC na Police FC wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa (0-0), mu mukino wari urimo ishyaka n’amahirwe menshi atabyajwe umusaruro.
Uyu mukino watangiye saa kumi n’ebyiri n’Igice( 18h30) Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi babanjemo, aho William Togui yatangiye umukino ari ku ntebe y’abasimbura, mu gihe Dauda Yussif atakinnye kubera amakarita atatu y’umuhondo.


Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (Kapiteni), Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clement, Ssekiganda Ronald, Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Bosco, Denis Omedi, Mamadou Sy na Djibril Ouattara.
Mu gice cya mbere, amakipe yombi yagaragaje gucungana no gukinana ubwitonzi. Ku ruhande rwa APR FC, Ruboneka yongeye guhindura umupira uwusanga Mamadou Sy hafi y’urubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye ariko rijya hejuru y’izamu gato.
Ku munota wa 18, Kirongozi Richard wa Police FC yabonye ikarita y’umuhondo kubera kubwira nabi umusifuzi. Byiringiro Lague wa Police FC nawe yahise ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo kutishimira icyemezo cyafashwe ku ikosa yakoreye Ssekiganda mu rubuga rw’amahina rwa APR FC.
Mu minota isoza igice cya mbere, Niyomugabo Claude yafashe umupira aranyerera awuryamaho ashaka kuwurinda, bityo hasifurwa ikosa rya Police FC. Byiringiro yateye umupira w’umuterekano ujya mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande Ishimwe Didier agaragaza ko atari igitego kuko umupira wagiye muizamu nta wundi uwukozeho mu gihe ikosa ryasifuwe ryari coup- franc indirect bivuze ko umupira wagombaga kubanza gukorwaho n’undi mukinnyi mbere yo kujya mu izamu.


Mu gice cya kabiri, APR FC yinjiye mu mukino irushaho gusatira. Ku munota wa 70, William Togui na Hakim Kiwanuka basimbuye Djibril Ouattara na Denis Omedi. Ku munota wa 75, Mamadou Sy yasimbuwe na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 76, Kwitonda Alain Bacca wa Police FC yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina asiga Niyomugabo Claude, atera ishoti rikomeye rifata umutambiko w’izamu umupira usohoka hanze.
Ku munota wa 86, Ruboneka Bosco yahinduje umupira awuhawe na Togui, awushyira mu rubuga rw’amahina ariko umupira unyura ku ruhande rw’izamu.


Mu minota ya nyuma, William Togui yagonganye n’abakinnyi babiri ba Police FC, Issah Yakubu asigara hasi avurwa n’abaganga, ariko umukino urakomeza kugeza usifuwe urangira.
Ikipe ya APR FC igize amanota 19 ikaba iri ku mwanya wa kabiri, nubwo yo imaze gukina imikino 10 gusa isigaje umukino umwe w’ikirarane.