APR FC yakatishije itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro 2025/2026 itsinze Gasogi United ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ibitego byose biba biba 4-1 mu mimikino yombi, ubanza n’uwo kwishyura.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi agaragaza inyota yo gutsinda, aho ku mpande zombi habonetse uburyo butandukanye mu minota ya mbere, ariko kububyaza umusaruro bikomeza kugorana.
APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 33′ igitego gitsinzwe na Byiringiro Jean Gilbert nyuma y’umupira mwiza waturutse ku bakinnyi bagenzi be, warangiye awushyize mu izamu.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kugaragaza ubusatirizi bukomeye, maze ahagana ku musozo w’igice cya mbere, Djibril Ouattara abinera ikipe ye igitego cya kabiri ku mupira wa koruneri watewe na Memel Dao.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagitangiye isatira cyane ndetse biza no kuyihira ku munota wa 56, William Togui atsinda igitego cya gatatu umupira yaboneje mu rushundura nyuma yo kurenga umunyezamu wa Gasogi United.
Nyuma y’iminota mike, Memel Dao na we yinjije igitego cya kane, umukino urangira ikipe APR FC isezereye ikipe ya Gasogi United yahuye n’akazi katoroshye cyane muri uyu mukino. Iyi ntsinzi ishimangira imbaraga za APR FC aho igaragaza ko ifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma no kwegukana igikombe.
Muri ½, APR FC izacakirana n’ikipe izava hagati ya Etincelles FC na Bugesera FC.
Mu kiganiro captain w’iyi kipe Niyomugabo Claude yavuze ko biteguye kuzasezerera indi kipe bazahura kandi ko igikombe cy’amahoro bifuza kucyegukana kandi bishoboka.
