
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026 wabereye kuri Stade Amahoro, wari umukino wa gatanu wa Super Coupe kuva yatangira gukinwa muri 2002.
Ikipe y’Ingabo ni yo yatangiye neza umukino ndetse inatanga Rayon Sports kwinjira mu mukino bitumaku munota wa 20’ rutahizamu William Togui afungura amazamu nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier yafashe nabi uramucika.

Ku munota wa 43’ APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Ronald Ssekiganda n’umutwe ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Memel Dao maze igice cya mbere cyarangira APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.
Mu igice cya kabiri, APR FC nabwo yatangiye neza itangira ihererekanya neza maze ku munota wa 70’ Dauda Yussif Seidu yongera guhindukiza umunyezamu Kwizera Olivier.

Ku munota wa 90, Rayon Sports yabonye igitego cy’impozamarira cyinjijwe na Ndikumana Asman ku mupira yahawe na Habimana Yves.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yerekanye iminota 5 y’inyongera rutahizamu Mamadou Sy ku munota wa 90+5, APR FC ashyiramo igitego cy’agashinguracumu ku mupira mwiza Ruboneka Bosco yinjiranye mu rubuga rw’amahina acenga Kwizera Olivier agwa hasi awuhinduye Mamadou Sy awushyira mu izamu.
Umukino urangirara APR FC inyagiye Rayon Sports ibitego 4-1, yegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya 2025, inahabwa miliyoni 20 Frw mu gihe Rayon Sports ya kabiri yatahanye miliyoni 10 Frw.



