Ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatandatu yasubukuye imyitozo nyuma y’iminsi itanu y’ikiruhuko.
Ikipe ikaba yasubukuye imyitozo yitegura imikino y’igikombe cy’intwali ndetse n’igice cya kabiri cya shampiyona.
Taliki 28 mutarama 2026 ikipe yacu irahura na As kigali mu mukino wo gushaka ikipe ikina umukino wa nyuma w’igikombe cy’intwali, ni umukino uteganyijwe kubera kuri kigali péle Stadium ku isaha yi saa kenda zuzuye (15:00)












