Cart Total Items (0)

Cart

Umukino w’umunsi wa kabiri w’inkera y’abahizi wasize APR FC itsinzwe na As Kigali kuri penaliti 5-4, ni nyuma y’aho amakipe yombi anganyirije igitego 1-1.

Ni umukino umutoza Taleb Abderrahim yakoreshemo amakipe abiri atandukanye, aho uretse umunyezamu Ruhamyankiko Ivan, abandi bakinnyi bagiye bakina iminota itarenze 45 mu rwego rwo gukomeza kubongerera imbaraga.

Ku munota wa gatandatu w’umukino, umusifuzi Rulisa yemeje penaliti kuri As Kigali, ihita yinjijwa na rutahizamu wayo Prince Rudasingwa, binatuma amakipe ajya kuruhuka ari icyo gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yaje kwinjizamo abakinnyi bari bakinnye na Power Dynamos, baza guhindura isura y’umukino byatumye igitego cyishyurwa na Mamadou Sy ku munota wa 61.

APR FC yari imbere mu mibare, yaje guhusha amahirwe atandukanye yo gutsinda igitego cy’intsinzi, birangira umukino usojwe ari icyo gitego 1-1.

Nkuko amategeko y’irushanwa abivuga, haje kwitabazwa penaliti zaje guha intsinzi abo twari duhanganye ubwo binjizaga 5-4.

Umukino wari wabanje kuri uyu munsi, Police FC izahura na APR FC ku wa Kane yaje gutsindwa na AZAM kuri penaliti 4-3, ni nyuma y’uko na bo bari banganyije igitego 1-1.