Cart Total Items (0)

Cart

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cya 2026 nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 3-0 byatsinzwe na Hakim Kiwanuka, William Togui na Ruboneka Jean Bosco, mu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

APR FC yagiye mu kibuga itangirana imbaraga, yishingikiriza ku bwugarizi buyobowe na kapiteni NIYOMUGABO Claude afatanyije na  Yunusu na Clement,byiringiro jean Gilbert mu gihe umunyezamu yari Pierre. Mu kibuga hagati, Dauda Yussif S na Sekkiganda,  Ruboneka Jean Bosco, imbere yabo hari Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka na William Togue

Ku munota wa 28, AS Kigali yabonye uburyo bukomeye ubwo Tuyisenge Arsène yakorerwaga ikosa mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye. igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, APR FC yongeye kwiyongeramo imbaraga, cyane cyane binyuze kuri Hakim Kiwanuka wakomeje kugora ubwugarizi bwa AS Kigali. Ku munota wa 59, uyu Munya-Uganda yafunguye amazamu ku gitego cyiza, nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi.

Iyi kipe y’Ingabo yakomeje gusatira maze ku munota wa 69, William Togui wagaragaje ubushake bwinshi mu busatirizi, atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Kiwanuka, anahamya ubufatanye bwiza hagati y’aba bombi.

AS Kigali yakomeje kugorwa no kugera ku izamu rya APR FC ryari ririnzwe neza na Pierre, mu gihe ubufatanye bwa Dauda Yussif S, Sekiganda na Ruboneka Jean Bosco bwatumye APR FC iguma hejuru mu kibuga hagati.

Ku munota wa 78, Hakim Kiwanuka yongeye kwitwara neza aha umupira Ruboneka Jean Bosco, atsinda igitego cya gatatu cyahise gihamya intsinzi ya APR FC.

Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-0, ihita ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cya 2026, aho izahura n’izava hagati ya Rayon Sports na Police FC, zizakina ku wa Kane saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.