

Denis Omedi ku munota wa nyuma, Memel Dao akomereza aho yasoreje muri CECAFA Kagame Cup, ikipe y’Ingabo z’Igihugu itangirana amanota atatu muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ku matara yo kuri Kigali Pele Stadium, APR FC yari imaze amasaha 45 i Kigali yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona ya 2025-2026 ihura na Gicumbi FC ikunda kutugora muri Shampiyona.
Ntabwo byasabye igihe ngo abasore bari bambaye ibyera bahagurutse abafana i Nyamirambo, dore ko ku munota wa gatanu gusa William Togui yazaga kwitaba neza umupira wa Memel Dao maze agatsinda igitego cye cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
APR FC yakomeje kurema andi mahirwe yo gutsinda, gusa Mamadou Sy na Togui ntibashobora kurangiriza mu izamu uburyo bwabonetse mu gice cya mbere nyuma yaho Gicumbi ibifashijwemo na Lola Kanda Moise yishyuraga ku wa 14.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje kurema amahirwe ku yandi yo gutsinda igitego cy’intsinzi, gusa ubwugarizi bwa Gicumbi n’umunyezamu bakomeza kwihagararaho kugeza ku munota wa 90 w’umukino.
Umupira w’umuterekano ku ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert, umukinnyi w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, Memel Dao yateruye umupira mwiza, awutereka ku mutwe wa Denis Omedi warangirije mu izamu APR FC itsinda gutyo.
Ikipe yacu ikaba izongera kugaruka mu kibuga ihura na Pyramids mu mukino ubanza wa CAF Champions League tuzakinira kuri iki kibuga tariki ya 1 Ukwakira 2025.
