

APR FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0 yegera imbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, mu mukino w’Umunsi wa Kane wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino watangiye ubona ko amakipe yombi atangiranye intego yo kubona amanota atatu, aho APR FC wabonaga imbaraga nyinshi bazishyize hagati mu kibuga dore ko ariho umupira wakinirwaga cyane mu gihe ikipe ya Mukura VS yacishaga imipira myinshi ku mpande.
Ku munota wa 18 w’umukino Ssekiganda Ronald yatsinze igitego cyiza cyane ku ruhande rwa APR FC, nyuma ya koruneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco umupira ukaza usanga Denis Omedi waruhagaze neza agatere mu izamu ishoti rikomeye, umunyezamu wa Mukura VS Ssebwato Nicholas akananirwa kuwufata neza ukagarukira Ssekiganda Ronald waruhagaze neza agahita aterekamo igitego.

Abakinnyi ba APR FC nyuma yo kubona ko umunyezamu Ssebwato Nicholas ari guhuzagurika abarimo Ruboneka Jean Bosco umenyereweho gushotera kure, yafatanyije na bagenzi be maze bagerageza gushota amashoti menshi ya kure agana mu izamu rya Mukura VS.
Ku munota wa 20, Hakim Kiwanuka yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe asigaranye n’umunyezamu aho gutera ishoti awusubiza inyuma ashaka William Togui gusa ba myugariro ba Mukura VS bawukuraho.
Igice cya kabiri Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yakoze impinduka mu kibuga, akuramo Raouf Memel Dao, yinjiza mu kibuga Ngabonziza Pacifique.
Ku munota wa 85 Hakim Kiwanuka yazamukanye umupira ku ruhande awuhereza Denis Omedi waruhagaze neza arebana n’umunyezamu Ssebwato Nicholas amutera umupira mu ntoki.

Ntakindi gitego cyabonetse muri uyu mukino, ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda ya APR FC yegukanye amanota atatu, ahita asanga amanota atatu baheruka gukura kuri Gicumbi F.C, APR FC ubu ifite amanota 6 mu mikino ibiri ya shampiyona imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda izasubukura imikino ya shampiyona ku wa gatandatu, taliki ya 25 Ukwakira ihura na Kiyovu sports SC kuri Kigali Pelè stadium.


