
Ikipe ya APR FC yasoje imikino y’Inkera y’Abahizi kuri iki Cyumweru mu mukino yatsinzwemo na AZAM FC ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro.
Wari umukino wa gatatu w’iri rushanwa, ikipe yagiye gukina tutagifite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ni nyuma yo gutakaza imikino ya Police FC na As Kigali mu minsi ibiri yaryo.
Umukino wo kuri iki Cyumweru, Ronald Ssekiganda wari umaze igihe kinini adatangira umukino yari yabanje mu kibuga na none, mu gihe Memel Dao na we yabonye amahirwe yo gutangira nyuma yo kurwara mu cyumweru gishize.
Ibitego bya Zidane Sereri ku munota wa 45 w’igice cya mbere na Yahya Zaydi ku munota wa 54 ni byo byabaye itandukaniro kuri uyu mugoroba I Remera bituma ikipe yo muri Tanzania yegukana intsinzi ya 2-0.
Nubwo AZAM yatsinze uyu mukino, ikipe ya Police FC ni yo yegukanye irushanwa ry’Inkera y’Abahizi.
Amakipe ya As Kigali, Police FC na AZAM FC yanganyaga amanota atandatu n’igitego kimwe azigamye, gusa ikipe ya Ben Moussa yegukana igikombe kubera ibitego bine yinjije mu mazamu.
APR FC ikaba igiye gukomeza imyitozo yitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera tariki ya 2 Kanama 2025.


