Cart Total Items (0)

Cart

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, yamaze gushyira hanze uko Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League 2025-2016 izagenda, aho APR FC izaba ihagarariye u Rwanda nyuma yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Iyi tombola iteganyijwe kubera muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu saa Sita z’amanywa za Kigali (12h:00).

CAF yashyize amakipe mu dukangara turindwi ishingiye ku manota ibihugu biguye bifite mu marushanwa nyafurika mu myaka itanu iheruka(amanota abarwa ari uko ikipe yageze mu matsinda y’amarushanwa ya CAF), aho kugeza ubu u Rwanda nta nota na rimwe rufite.

Ibi, bikaba byatumye APR FC ihagarariye igihugu yisanga mu gakangara ka mbere aho iri kumwe n’amakipe ya Aigle Noir FC  yo mu Burundi ASAS/Djibouti Tel , Insurance Comp ya Ethiopia, Kenya Police Mogadishu ya Somali,  Jamus FC ya Sudani y’epfo na Mlandege FC ya Zanzibar.

Aya makipe akaba yiyongeraho Pyramid na Al Ahly za Misiri ndetse na Al Hilal yo muri Sudani.

Uko tombola izakorwa

Ikipe ziri mu munani zavuzwe bwa mbere harimo na APR FC ni zo zizatomborwa bwa mbere.

  1. Bwa mbere, hazafatwa amakipe abiri ahure hagati yayo. Izafatwa bwa mbere ni yo izabanza gukinira mu rugo.

Ikipe izatsinda muri izo ebyiri izahura na Al Ahly itazakina ijonjora ry’ibanze.

  1. Hazakurikiraho na none gufata andi makipe abiri azahura hagati yayo, aho izakomeza izahura n’izakomeza mu zizafatwa bwa gatatu.
  2. Bwa gatatu hazafatwa ikipe imwe gusa ikazakina na Pyramids yo mu Misiri.

4.Bwa kane hazafatwa amakipe abiri na yo ahure hagati yayo aho izatsinda izahura n’izatsinda mu zizafatwa bwa gatanu.

5. Bwa gatanu hazafatwa ikipe izaba isigaye mu gakangara aho izahura na Al Hilal yo muri Sudani.

Biteganyijwe ko imikino ibanza y’amajonjora y’ibanze izakinwa hagati ya tariki 19-21/9/2025, mu gihe umukino wo  kwishyura uzakinwa nyuma y’icyumweru.

Icyiciro gikurikira cy’imikino ishyira amatsinda cyo kikazakinwamo imikino ibanza hagati ya tariki ya 17-19/10/2025 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya 24-26 Ukwakira 2025.

Imbuga nkoranyambaga za APR FC zizabafasha gukurikirana ino tombola uko izagenda aho tuzabagezaho uko inzira y’ikipe muri CAF Champions League izaba ihagaze.