Cart Total Items (0)

Cart

Kuri uyu wa gatatu tariki 04.02.2026 kuri Kigali Pelé Stadium, habereye umukino w’Umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League wahuje Gasogi United na APR FC, urangira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze ibitego 3-0, ihita yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona.

Uyu mukino watangiye Saa Cyenda, APR FC yinjira mu kibuga ifite intego yo gutsinda kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota hagati yayo na Al-Hilal yari iyoboye Shampiyona. APR yari ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 mu gihe Gasogi United yari iya 10 n’amanota 22.

APR FC yatangiye umukino isatira cyane izamu rya Gasogi United. Ku munota wa 2, Hakim Kiwanuka yabonye uburyo bwiza ariko ishoti rye rikurwamo n’umunyezamu Ndagijimana Leandre. Ku munota wa 5, Kiwanuka yongeye guhusha uburyo nyuma yo guca mu bwugarizi bwa Gasogi ariko umupira akawushyira ku munyezamu.

Igitutu cya APR FC cyaje gutanga umusaruro ku munota wa 11, ubwo Hakim Kiwanuka yafunguraga amazamu ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina, awuboneza mu izamu rya Gasogi United, bituma APR FC iyobora umukino 1-0.

APR FC yakomeje gusatira, aho ku munota wa 17 Kiwanuka yongeye gucomoka iburyo agahindura umupira usanga Ruboneka Jean Bosco, ariko ishoti rye rifatwa n’umunyezamu. Gasogi United nayo yagerageje kwishyura ku munota wa 24 binyuze kuri Muderi Akbar wateye ishoti rikomeye rinyuze ku biganza bya Ishimwe Pierre rigakubita umutambiko w’izamu rigasohoka.

Ku munota wa 38, APR FC yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Raouf  Memel Dao, wakoresheje amakosa y’ubwugarizi bwa Gasogi United n’umunyezamu wari umaze gusatira, awushyira mu izamu, bituma igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gukina neza nubwo ku munota wa 55 yahaye ikarita itukura Dauda Yussif Seidu, wasohotse akubise inkokora umukinnyi wa Gasogi United. N’ubwo yakomeje gukina ari abakinnyi 10, APR FC ntiyigeze itakaza umukino.

Ku munota wa 73, Bugingo Hakim yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina na Ndikumana Danny, umusifuzi Kayitare David atanga penaliti. Ku munota wa 74, Djibril Ouattara yayiteye neza ayishyira mu izamu, atsindira APR FC igitego cya gatatu.

Umukino warangiye APR FC itsinze Gasogi United ibitego 3-0, ihita igira amanota 36 ku mwanya wa mbere wa Shampiyona, irusha inota rimwe Al-Hilal ya kabiri n’amanota 35, mu gihe APR imaze gukina imikino 17.

Hakim Kiwanuka wa APR FC ni we wabaye umukinnyi w’umukino kubera umukino mwiza yagaragaje n’igitego yafunguye amazamu, ahembwa ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.