Ikipe ya APR FC yiteguye neza umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League izakirwamo na Kiyovu Sports SC kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.
APR FC iheruka gutsinda Mukura VS&L ku munsi wa kane ifite abakinnyi bose uretse Djibril Outtara ugifite ibibazo by’uburwayi.
Kuri uyu wa gatanu, APR FC irakora imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa Kiyovu Sports.
Rutahizamu wa APR FC William Togui yasabye afana ba APR FC kwitabira uyu mukino kuko ari ab’ingenzi cyane.
Yagize ati,”Icya nshaka kubwira abafana ni uko nabasaba kuza kudushyigikira no kudutera ingabo mu bitugu kuko tutabafite ntabo twaba turibo.” Yakomeje agira ati,”Abafana barahabaye kuva mu ntangiriro rero n’ubu turabakeneye kuri uyu mukino wo ku wa gatandatu ndetse n’indi mikino iri imbere.”
Ubutumwa William Togui yageneye abafana ba APR FC
Mu mikino 5 iheruka guhuza APR FC na Kiyovu Sports muri Rwanda Premier League, APR FC yatsinzemo imikino 4, amakipe yombi anganya inshuro imwe, APR FC yinjije ibitego 10 naho Kiyovu Sports yinjiza ibitego 4.
APR FC tariki 08 Gashyantare 2025 iheruka gutsinda Kiyovu sports SC ibitego 2-1