
Ibitego bitanu ni byo byinjiye mu mazamu kuri uyu mugoroba kuri Kigali Pelé Stadium ubwo APR FC yatsindwaga 3-2 mu mukino wa kabiri w’Inkera y’Abahizi twahuriragamo na Police FC.
Umutoza mukuru Abderrahim Taleb yagaruye ikipe yari yaboye intsinzi ku Cyumweru, gusa Police FC yaherukaga kudutsinda mu mukino wa gicuti ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cya Byiringiro Lague twareze.
William Togui wari wagize akabazo k’imvune mu cyumweru gishize, yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 44 maze amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cy’umukino cyari ku rwego rushimishije, cyatangiye ikipe y’ingabo z’igihugu ishaka intsinzi, ndetse iza kubigeraho ku munota wa 72 ubwo ku kazi gakomeye kakozwe na Hakim Kiwanuka, Mamadou Sy yongeye kubona inshundura nanone.
Police FC ya Ben Moussa twatwaranye igikombe ni yo yaje guseka nyuma, ubwo Muhozi Fred na Mugisha Didier binjiye mu kibuga basimbuye baje kuyitsindira ibitego bibiri birangira yegukanye intsinzi.
Mu mukino wabanjirije iyindi ikipe ya As Kigali yatinze AZAM FC igitego 1-0, cyatumye kuri ubu ari yo iyoboye iri rushanwa n’amanota 6/6.
Imikino ya nyuma yo mu Inkera y’Abahizi izakinwa ku Cyumweru As Kigali yakira Police FC na ho APR FC yisobanura na AZAM FC.
Abakinnyi babanje mu kibuga: Ishimwe Pierre, Fitina Omborenga, Niyigena Clement, Yunusu Nshimiyimana, Pacifique Ngabonziza, Dauda Seidu, Ruboneka Jean Bosco, Mamadou Sy, Hakima Kiwanuka na William Togui.
Amwe mu mafoto yaranze umukino