Author name: Philbert HAGENGIMANA

APR WFC yanganyije n’Inyemera WFC

Nyuma yo kunganya na AS Kigali WFC yabaye iya kabiri muri Shampiyona ishize, APR WFC yanganyije 0-0 na Inyemera WFC yabaye iya gatatu. Wari umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/10/2024, ukaba wabereye kuri Stade Kamena. Umukino watangiye APR WFC ihererekanya neza umupira […]

APR WFC yanganyije n’Inyemera WFC Read More »

APR FC yatsinze INTARE FC mu mukino w’imyitozo (Amafoto)

APR FC yipimiye ku INTARE FC iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’imyitozo. Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 9/10/2024 kuri Ikirenga Stadium i Shyorongi. Umukino watangiranye ishyaka ryinshi kuri APR FC byanayifashije guhita yinjiza igitego cya mbere ku munota wa 2, cyatsinzwe na Chidiebere. APR FC yakomeje kwiharira umupira ikarusha cyane INTARE

APR FC yatsinze INTARE FC mu mukino w’imyitozo (Amafoto) Read More »

APR FC U-15 yanganyije na Bayern Munich FA

Ikipe ya APR FC y’abatarengeje imyaka 15 (U-15) yanganyije igitego 1-1 n’iy’abana bari mu irero rya Bayern Munich i Kigali (Bayern Munich FA). Ni umukino wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 6/10/2024, ukaba wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro. APR FC U-15 ni ikipe y’iki cyiciro kimwe mu bigize APR FTC, irerero ry’ikipe y’ingabo

APR FC U-15 yanganyije na Bayern Munich FA Read More »

APR WFC yanganyije na AS Kigali WFC mu mukino ufungura Shampiyona

APR WFC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino ufungura Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori. Uwo mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2024 ukaba wabereye kuri Kigali Pele Stadium APR WFC yawutangiranye ishyaka ariko ikagorwa no gutindana umupira dore ko yakinaga n’ikipe imenyereye Shampiyona. Ibyo byanatumye iyi kipe y’ingabo yinjizwa igitego

APR WFC yanganyije na AS Kigali WFC mu mukino ufungura Shampiyona Read More »

APR WFC iratangirana na AS Kigali muri Shampiyona y’abagore

APR WOMEN FC (APR WFC) iratangira ikina na AS Kigali muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori. Ni umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori itangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2024. APR WFC igiye gukina umukino wa yo wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’aho izamutse itwaye

APR WFC iratangirana na AS Kigali muri Shampiyona y’abagore Read More »

APR FC yasubukuye imyitozo ngo itangire shampiyona (Amafoto)

APR FC yasubukuye imyitozo ngo itangirire shampiyona (Rwanda Premer League 2024-2025) aho andi makipe ageze, umukino wa yo wa mbere ukazaba ari uw’umunsi wa kane, uzayihuza na Etincelles FC mu mpera z’iki cyumweru. Nyuma y’aho iyi kipe isoje urugendo rwayo mu marushanwa mpuzamahanga, aho yari ihagarariye u Rwanda mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza

APR FC yasubukuye imyitozo ngo itangire shampiyona (Amafoto) Read More »

APR FC yagarutse guhatanira gusubirayo

Nyuma yo gusezererwa mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), APR FC yagarutse i Kigali guhatanira ibikombe bizatuma isubirayo. APR FC yasezekaye i Kigali mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 23/9/2024 ikubutse mu Misiri, aho yakiniye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri. Ni umukino

APR FC yagarutse guhatanira gusubirayo Read More »

Mu mukino w’imbaturamugabo APR FC yasezerewe na Pyramids FC

Mu mukino utari woroshye APR FC yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 3-1 isezererwa ityo mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League). Uwo mukino wabereye mu Misiri kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/9/2024 watangiye APR FC ikina neza nk’ikipe yari ifite intego. Kugarira neza, guhererekanya umupira nta

Mu mukino w’imbaturamugabo APR FC yasezerewe na Pyramids FC Read More »

Scroll to Top