
Ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania yageze mu Rwanda aho ije kwitabira Inkera y’Abahizi ya APR FC izatangira kuri iki Cyumweru ikipe y’Ingabo z’igihugu yisobanura na Power Dynamos.
AZAM yazanye n’itsinda ry’abarenga 50 yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege saa Kumi n’Ebyiri n’igice za Kigali, ihita yerekeza kuri M Hotel aho izaba icumbitse muri iyi minsi yose izamara mu Rwanda.
Ubwo bageraga i Kigali, umutoza mukuru Florent Ibenge, waherukaga gukina na APR FC umwaka ushize ubwo we na Al Hilal yo muri Sudani yatozaga basezererwaga muri CECAFA Kagame Cup, yongeye kuvuga ko Gitinyiro ari ikipe yubaha.
Yagize ati: Iri rushanwa rizadufasha kwitegura neza amarushanwa y’imbere mu gihugu no hanze. Ni byo ko APR FC ari ikipe y’ubukombe aho twizeye kuzakina umukino mwiza.
AZAM ya Florent Ibenge, izatangira gukina ku wa Kabiri tariki 19/8/2025 ihura na Police FC, mbere yo gukina na As Kigali nyuma y’iminsi ibiri.
Iyi kipe izahgararira Tanzania muri CAF Confederation Cup izasoza inkera y’Abahizi ihura na APR FC tariki ya 24/8 kuri Stade Amahoro, gusa ikazanakina nyuma yaho na Vipers muri Uganda, mu mukino wa gicuti uzabera i Nyamirambo.



