
Inkera y’Abahizi! Mu muco nyarwanda,mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho no gukomeza guharanira indangagaciro z’ubutwari, ubupfura, n’imihigo hategurwa igitaramo kizwi nk’Inkera y’abahizi aho intwari zahuraga zigahiga, zigatarama, zikishima zigategura ibizaza…
Birumvikana iyo uvuze Intwari abahigaga benshi babaga ari ingabo, aho mbere yo kujya ku rugamba bahuraga imbere y’abatware bagahiga intego… APR FC nk’ikipe y’Ingabo z’igihugu na yo uyu mwaka yateguye inkera y’abahizi, icyumweru cyahariwe gusabana n’abakunzi ba ruhago binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru ndetse nkuko Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa yabitangaje.
Inkera y’abahizi izatangira tariki ya 17 Kanama, aho twatumiye amakipe ya Power Dynamos na AZAM avuye hanze. Ni icyumweru twateguye cyo guhiga nkuko byagendaga ku Ingabo za kera mu gihe cy’Abami, mbere yo kujya ku rugamba. Natwe nka APR FC tuzagaragaza imihigo yacu mu kibuga.
Nkuko twabibawiye hano mu minsi ishize, Inkera y’Abahizi ni igikorwa kizabimburirwa n’umukino hagati ya APR FC na Power Dynamos uzikinwa ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025 kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino, ukazakurikirwa n’indi mikino itandukanye irimo amakipe yo mu Rwanda no hanze nkuko Chairman yakomeje abitangaza.
Uretse amakipe yo hanze, mu “Inkera y’Abahizi” twatumiye Police FC, As Kigali na Rayon Sports nubwo ibyayo bitarasobanuka neza. Gusa baracyatubwira ko byashoboka. Ntituzi niba ari ubwoba, turategereje.
Intera y’abahizi uretse imikino, izabamo n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bizabwirwa abakunzi ba ruhago muri rusange n’aba APR FC by’umwihariko.
Abakunzi ba APR FC bakaba bararikiwe kugura amatike yarangije kujya ku isoko.
Nawe wagura tike yawe ukanze *662*700*112# ukazaba umwe mu bazagaragara ku mu Inkera y’abahizi.
.