Babiri bongerewe amasezerano

Abakinnyi babiri Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clement bongerewe amasezerano y’imyaka ibiri.

Ni nyuma y’uko aba bakinnyi babiri bayoboye ubwugarizi bwa APR FC kugeza ubwo itwaye igikombe cya Shampiyona idatsinzwe na rimwe, amasezerano bari bafite yari ageze ku musozo.

Aba bakinnyi bombi bazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC (APR FA) bakomereza mu INTARE FC mbere y’uko Yunusu ajya muri APR FC mu gihe Clement we yahise ajya muri Marine FC, ajya muri Rayon Sports mbere y’uko agaruka muri APR FC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top