Byinshi mu bihembo by’abahize abandi byegukanywe n’aba APR FC

Ibihembo byinshi mu byahawe abahize abandi muri Rwanda Premier league 2023-2024 byegukanywe n’aba APR FC.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/8/2024, ukaba wabereye muri RBA.

Abahawe ibyo bihembo ni Victor Mbaoma wegukanye urukweto rwa zahabu ruhabwa uwatsinze ibitego byinshi, uyu mwanya akaba awusangiye na Ani Elijah wahoze akinira Bugesera FC, bakaba baratsinze ibitego 15 buri wese.

Tuyisenge Arsene yahawe ibihembo cy’uwatsinze igitego cyiza kurusha ibindi, kikaba ari icyo yatsinze ubwo Rayon Sports yahoze akinira yakinaga na Muhazi United.

Undi ni Pavel Ndzila wabaye Umunyezamu w’umwaka na Thierry Froger Christian watowe nk’Umutoza w’umwaka.

Ruboneka Jean Bosco na Niyigena Clement na bo bahawe ibihembo nka bamwe mu bagize ikipe y’umwaka, yatoranyijwe harebwa uwitwaye neza kurusha abandi kuri buri mwanya, iyi kipe kandi ikaba irimo Pavel Ndzila na Victor Mbaoma ndetse na Ishimwe Christian wasoje amasezerano akerekeza mu yindi kipe.

APR FC ni yo yahigitse andi makipe yegukana igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Igitego Arsene Tuyisenge yatsinze Muhazi United ni cyo cyabaye cyiza kurusha ibindi mu mwaka w’imikino
Victor Mbaoma rutahizamu watsinze ibitego byinshi
Niyigena Clement wahize abandi bose bakina ku mwanya umwe
Ruboneka Bosco yahoze abandi bose bakina ku mwanya umwe, aba uwa kabiri mu guhatanira ibihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top