
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/8/2024, ukaba wabereye muri RBA.
Abahawe ibyo bihembo ni Victor Mbaoma wegukanye urukweto rwa zahabu ruhabwa uwatsinze ibitego byinshi, uyu mwanya akaba awusangiye na Ani Elijah wahoze akinira Bugesera FC, bakaba baratsinze ibitego 15 buri wese.
Tuyisenge Arsene yahawe ibihembo cy’uwatsinze igitego cyiza kurusha ibindi, kikaba ari icyo yatsinze ubwo Rayon Sports yahoze akinira yakinaga na Muhazi United.
Undi ni Pavel Ndzila wabaye Umunyezamu w’umwaka na Thierry Froger Christian watowe nk’Umutoza w’umwaka.
Ruboneka Jean Bosco na Niyigena Clement na bo bahawe ibihembo nka bamwe mu bagize ikipe y’umwaka, yatoranyijwe harebwa uwitwaye neza kurusha abandi kuri buri mwanya, iyi kipe kandi ikaba