Uncategorized

APR FC BASANGIYE NOHELI BANIFURIZANYA UMWAKA MUSHYA

Abayobozi ba APR FC basangiye Noheli n’abakinnyi, Abatoza n’abandi bakozi bose ndetse n’abahagarariye abakunzi b’iyi kipe y’ingabo banifurizanya umwaka mushya muhire. Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 15/12/2024, ukaba witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo zu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen. MK Mubarakh ari na we wari Umushyitsi mukuru. Mu ijambo rye, Kapiteni […]

APR FC BASANGIYE NOHELI BANIFURIZANYA UMWAKA MUSHYA Read More »

Forever GFC yikuye mu kibuga umukino wayo na APR WFC utarangiye

Forever Girls FC yikuye mu kibuga umukino wayo na APR WFC utarangiye ku mpamvu zidasobanutse. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2024, APR WFC yakiriye Forever Girls FC haba muri FERWAFA YOUTH LEAGUE U-17 no muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori. Umukino wa U-17 wabaye urangira nta kirogoya, APR WFC itsinda Forever Girls FC

Forever GFC yikuye mu kibuga umukino wayo na APR WFC utarangiye Read More »

Niyigena Clement yatanze ubutumwa mbere y’uko APR FC ikina na Mukura VS

Niyigena Clement yageneye ubutumwa abakunzi n’abafana ba APR FC mbere yo guhura na Mukura VS & L, aho yagaragaje ko intego ikiri yayindi y’amanora atatu batitaye ku gukomera k’uwo ari wese bahanganye. Ni nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura uwo mukino, yakozwe kuri uyu wa ganu tariki ya 13/12/2024. Aganira na APR FC TV, Niyigena Clement

Niyigena Clement yatanze ubutumwa mbere y’uko APR FC ikina na Mukura VS Read More »

APR FC yatsinze Kiyovu Sports itayibabariye (Amafoto)

APR FC yatsinze itababariye Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa Rwanda Premier League. Si byinshi byaranze igice cya mbere cy’umukino kuko Kiyovu Sports yakinaga yirwanaho mu APR FC yayimye umupira ishakisha igitego. Icyakora kwima umupira Kiyovu Sports no guhererekanya imipira migufi kwa APR FC byajyaga kuyigiraho ingaruka ubwo ku munota

APR FC yatsinze Kiyovu Sports itayibabariye (Amafoto) Read More »

APR FC U-17 yatsinze itababariye Rayon Sports U-17

Ubwo hatangizwaga irushanwa FERWAFA Youth League APR FC U-17 yatsinze Rayon Sports U-17 ibitego 9-1. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki cyumweru tariki ya 17/11/2024. Nk’ibisanzwe nta mukino uhuza aya makipe ujya woroha, ibi ni byo byatumye APR FC U-17 itangirana imbaraga zanatumye ibasha kubona ibitego byinshi hakiri kare, ku buryo igice

APR FC U-17 yatsinze itababariye Rayon Sports U-17 Read More »

Hatangajwe isaha umukino wa APR FC na Gasogi United usubirirwamo

Rwanda Premier League yatangaje amasaha umukino wa APR FC na Gasogi United usubukurirwaho. Ni umukino wahagaritswe ugeze ku munota wa 15, uhita usubikwa bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ry’uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2024. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Rwanda Premier League, uyu mukino urasubikurwa kuri iki cyumweru tariki ya 20/10/2024 saa kumi

Hatangajwe isaha umukino wa APR FC na Gasogi United usubirirwamo Read More »

APR FC U-15 yanganyije na Bayern Munich FA

Ikipe ya APR FC y’abatarengeje imyaka 15 (U-15) yanganyije igitego 1-1 n’iy’abana bari mu irero rya Bayern Munich i Kigali (Bayern Munich FA). Ni umukino wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 6/10/2024, ukaba wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro. APR FC U-15 ni ikipe y’iki cyiciro kimwe mu bigize APR FTC, irerero ry’ikipe y’ingabo

APR FC U-15 yanganyije na Bayern Munich FA Read More »

APR WFC yanganyije na AS Kigali WFC mu mukino ufungura Shampiyona

APR WFC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino ufungura Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori. Uwo mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2024 ukaba wabereye kuri Kigali Pele Stadium APR WFC yawutangiranye ishyaka ariko ikagorwa no gutindana umupira dore ko yakinaga n’ikipe imenyereye Shampiyona. Ibyo byanatumye iyi kipe y’ingabo yinjizwa igitego

APR WFC yanganyije na AS Kigali WFC mu mukino ufungura Shampiyona Read More »

APR FC yanganyije na Pyramids FC

APR FC yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/9/2024, ukaba wabereye i Kigali muri Stade Amahoro. Umukino watangiye amakipe yombi akina asa n’acungacungana ku jisho, cyane ko APR FC yari

APR FC yanganyije na Pyramids FC Read More »

Scroll to Top