Mu bakinnyi 25 b’Amavubi Umutoza yajyanye muri Cote d’Ivoire aho u Rwanda ruzakinira na Benin, akabakomezanya muri Afurika y’epfo aho ruzakinira na Lesotho, APR FC ifitemo abakinnyi batandatu (6). Abo ni Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude na Ombolenga...
Ruboneka Bosco ni umwe mu bakinnyi batatu barimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri Rwanda Premier League 2023/2024. Rwanda Premier League itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere, yatangaje ko tariki ya 15 Kamena ari bwo izatanga ibihembo by’abahize abandi mu...
APR WFC yegukanye umwanya wa gatatu muri FERWAFA YOUTH LEAGUE 2024, irushanwa ryahuje amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ariko hakina abakinnyi batarengeje imyaka 20. Ni irushanwa ryasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 2/6/2024, aho igikombe cyegukanywe na Gasogi...
APR FTC yegukanye ibikombe bibiri muri bitatu byahatanirwaga kuri COMMUNITY YOUTH FOOTBALL LEAGUE 2024. Ni irushanwa ry’amakipe y’amarerero (Football Training Centers) ryateguwe hagamijwe kwishimira ibyagezweho mu iterambere ry’umupira w’amaguru, no gushishikariza abanyarwanda kuzagira amahitamo meza mu matora y’Umukuru w’igihugu...
APR FC irakataje mu gitegurira u Rwanda abazaba intyoza muri ruhago mu bihe bizaza. Buri wa gatandatu no ku cyumweru ndetse n’indi minsi abanyeshuri batize, ni wo mwanya abatoza baba bakora iyo bwabaga ngo bategure abana mu marerero ashamikiye...