Cart Total Items (0)

Cart

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, CECAFA, bwasabye imbabazi ikipe ya APR FC kubera amakuru yatanzwe nabi bigatuma iyi kipe idahabwa imidari yayo uko bikwiye.

APR FC yegukanye umudari wa Bronze mu mikino yasojwe kuri uyu wa Mbere, gusa iza gutungurwa n’uko itambitswe imidari yatsindiye nyuma yo kubwirwa ko iri butangwe ku mugoroba ariko bikarangira itangiwe ku kibuga.

Mu mugoroba wateguwe na CECAFA, Gala Dinner&Award, Andrew Oryada, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itangazamakuru muri CECAFA wari uhagarariye Perezida yasabye imbabazi iyi kipe.

Yagize ati: Mu izina rya komite ya CECAFA ndashaka gufata uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ikipe ya APR FC. Hatanzwe amakuru nabi, bituma ubwo hatangwaga imidari batagaragara ku kibuga. Gusa mwakoze kuba mwaje muri iyi CECAFA Gala Dinner &Award.

Mu nama yari yabaye mbere y’imikino yo kuri uyu munsi, Ubuyobozi bwa CECAFA n’amakipe asigaye mu irushanwa bari bemeranyijwe ko ibihembo byose by’iri rushanwa bizatangirwa muri uyu mugoroba ikipe ya APR FC yitabiriye, gusa iza gutungurwa n’uko bitangiwe ku kibuga itamenyeshejwe.

Uretse umudari w’umwanya wa gatatu, Memel Raouf Dao akaba yanatowe nk’umukinnyi w’irushanwa aho igihembo cye yaje kugishyikirizwa muri iyi Gala.

Biteganyijwe ko APR FC ifata urugendo rugaruka i Kigali ku masaha ya nyuma ya saa sita yo ku wa Kabiri, aho izanyura Nairobi ikagera mu Rwanda saa Moya z’umugoroba.

Gitinyiro izongera kugaraga mu kibuga ku wa Kane ikina na Gicumbi mu mukino wa Shampiyona uzakinirwa i Nyamirambo.

Reka dushimire abafatanyabikorwa bacu batubaye hafi muri ino mikino ya CECAFA Kagame Cup isojwe, barimo More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.

Twari kumwe kandi na Resilience Proffessional igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.

Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini.

Hope line sports na yo twarabanye i Dar es Salaam, rikaba iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo.

APR FC yitabiriye CECAFA Dinner &Award kuri uyu mugoroba
William Togui ni umwe mu batsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa
Souane, Lamine Bah na Adolphe ni bamwe mu bari muri iyi Gala
Ivan Ruhamyankiko ni we munyezamu wamaze imikino myinshi atinjizwa igitego muri CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka
Memel Dao yahawe igihembo cye cy’umukinnyi wahize abandi