

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa yasabye abakinnyi gutsinda umukino w’uyu munsi dufitanye na Mlandege, maze bakubakira kuri iyo ntsinzi ikabafasha kwegukana CECAFA Kagame Cup.
APR FC iri bukine na Mlandege saa Cyenda za Kigali kuri Major General Isamuhyo Stadium, aho isabwa gutsinda ngo yongere amahirwe yo kubona itike ya ½ cy’irangiza.
Mbere y’uno mukino, Afande Chairman yahaye ubutumwa abakinnyi bugira buti:
Mwaramutse ikipe yacu,
Ubwo muri buze kuba mwinjira mu kibuga uyu munsi mukina na Mulandege FC, ndashaka ko mumenya ko umuryango wose wa APR FC ubari inyuma 100%. Uyu si umukino usanzwe—ni intangiriro y’urugendo rwacu rwo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup.
Mukine neza, mukorera hamwe, mugaragaza ishyaka ryinshi. Mwerekane umwihariko uhora udutandukanya n’abandi. Itsinzi y’uyu munsi ntize kuba amanota atatu gusa, ahubwo ibe ishingiro ryo guhora dutsinda muri iri rushanwa.
Turabizera, turashima imbaraga mukoresha, kandi twizeye ko muzahesha ishema ikipe yacu n’abafana bacu.
Nimureke uyu munsi ube umusingi wo kubakiraho mu rugendo rwo kwegukana CECAFA Kagame Cup 2025.
Tubari inyuma
Chairman, APR FC
Imikino ya CECAFA Kagame Cup mukaba muri kuyikurikirana ku mbuga zacu zose z’ikipe ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.
Turi kumwe kandi na Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.
Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini.
Turi kumwe kandi na na Hope line sports, iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo.
