
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Denis Omedi yashimye abakunzi bose ba ruhago n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma yegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Uganda yaraye yegukanye muri Local Football Appreciation Awards.
Congs Denis Omedi https://t.co/DOfEtZS7lv
— Local Football appreciation awards (LFA Awards) (@LFAAWARDS) August 2, 2025
Uyu muhango waraye ubereye mu gihugu cye cya Uganda, Denis Omedi yaje gutsinda abo bari bahanganye nka Ronald Ssekiganda na we waje muri Gitinyiro, Allan Okello n’abandi bose bahataniraga igihembo cy’umukinnyi w’umugabo wahize abandi mu mwaka wa 2024.
Nyuma y’amatora yakozwe n’inzobere n’abafana, Denis Omedi yaje kuza ku isonga, ni ko gutorwa nk’umukinnyi w’umugabo w’umwaka mu bakinaga imbere mu gihugu cya Uganda umwaka ushize, ahabwa igihembo kitiriwe Nyakwigendera Majid Musisi, “Majid Musisi Award”.
Uyu nyuma y’umukino wa gicuti na Police yaje kujya ku rubuga rwa X ni ko gutangaza amarangamutima ye.
Yagize ati: Ni iby’agaciro guhabwa igihembo nk’iki. Nashimira by’umwihariko abafana bantoye, nkanashimira umuryango mugari wa ruhago. Ndabakunda mwese.
What an honour being awarded such a prestigious accolade .A special thanks to all my fans who voted for me and to the entire football fraternity .I love y’all 🫡 pic.twitter.com/0tXYTjDAtm
— Denis Omedinho24 (@denis_omedi24) August 3, 2025
Denis Omedi yaje muri APR FC muri Mutarama uyu mwaka aho yafashije ikipe kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2024-2025.
Uyu akaba yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino wa gicuti Gitinyiro yahuriragamo na Police ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru i Nyamirambo.