Cart Total Items (0)

Cart

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Cheikh Djibril Ouatarra, akomeje gukora imyitozo ku giti cye yo kongera imbaraga kugira ngo abe yafatanya n’abandi mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere iri mbere.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Burkinafaso, yagize ikibazo cy’uburwayi ubwo ikipe yari imaze gukina umukino wa mbere muri CECAFA Kagame Cup hari tariki ya 4 Nzeri 2025.

Nyuma yo kubanza kuvurirwa muri Tanzania, Ouatarra yaje kuzanwa i Kigali aho abaganga bamuvuye, baje kumuha ikiruhuko yamazemo ukwezi kurenga.

Rutahizamu wadutsindiye ibitego byinshi mu mwaka wa shampiyona ushize, akaba yaratangiye imyitozo yo kwitegura imikino ikipe ifite imbere ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’andi marushanwa.

Ikipe yacu kuri uyu wa Gatandatu, iri bube yisobanura na mukeba Rayon Sports muri Derby y’imisozi 1000 izakinirwa kuri Stade Amahoro saa Cyenda.

Niba utaragura itike yawe wayigura ukanze  * 669*5# ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se ugaca ku rubuga rwa tkay.sync.events.

Amafoto: Hardi Uwihanganye